Ibiribwa bivura (5) :

Igisura:

Igisura gishyira ku murongo imikorere y'imyanya ndangagitsina y'umugore. Igisura ni indyankurye, ariko imboga zacyo ziratangaje.

Umumaro: Kuvura inguma, imvune, guhitwa, imihango ibabaza, kuva amaraso mu mura,guta ibintu byimyeru binuka.

Uko bategura umuti ukoze mu gisura: Gutogosa g50 z'igisura mu gihe cy'iminota icumi, kujandika g20 muri litiro imwe y'amazi, gutogosa igisura, amazi ukayayungurura bihagije.

Uko umuti ukoze mu gisura ukoreshwa: Kwiyuhagiza ayo mazi; kuyashyira ku mvune cyangwa ku gisebe, gufata/kunywa udukombe duto 4 ku munsi, kuyogesha mu gitsina.

Abahanga mu bijyanye n'imirire bemeza ko igisura uretse kuba umuti uvura indwara nyinshi ni n'imboga zuzuye intungamubiri nyinshi n'ubwo nyamara bamwe batazi ko kiribwa.

Igisura kandi ni umuti mwiza wo kwiyongeramo akabaraga ku bagabo bagira ikibazo cyo gucika intege kare mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwakozwe ku gisura, bwerekanye ko gikungahaye ku myunyu ngugu ikurikira:

Ubutare (fer), butuma amaraso agira ibara ry'umutuku, bityo kikarinda kubura amaraso mu mubiri.

Fosifore (phosphore) isohora imyanda mu mubiri, ikagaburira ingingo n'ubwonko, Manyeziyumu (magnesium) igira akamaro mu maraso no mu magufwa .

Karisiyumu na Sirisiyumu (Calcium & Silcium) bitera amagufwa gukomera, umutima ugatera neza n'ubwonko bugakora neza. .

Igisura gituma umuntu abasha kwihagarika neza kigatuma n'imyanda isohoka neza mu ngingo, ibyo bikaba ari byo bituma gikiza indwara ya rubagimpande, impyiko no kuribwa mu ngingo. .

Ku bagira ikibazo cyo kuva imyuna, bakoresha agatambaro cyangwa agapamba gasukuye, maze ukagashyira mu mazi y'igisura, warangiza ukagashyira mu izuru riva imyuna.

Igisura gishobora no gukamya amaraso aturuka kuri nyababyeyi ndetse kinifashishwa n'abakobwa kimwe n'abagore bagira imihango iva cyane.

Igisura kivura korera, kuribwa mu nda, macinyamyambi n'impiswi; kigabanya isukari mu mubiri bityo kigafasha guhangana na diyabete.

Igisura cyongera amashereka bityo kikaba ari kiza ku babyeyi bonsa.

Imbombo (Inderabageni) :

Impombo zijya kumera nk'utujumba duto cyangwa twa karoti tw'umweru. Izi ngo ziraryoha kandi zikarinda kugugara.

Ababyinirira impombo bazita "inderabageni" baba bashaka kuvuga ko zigwa neza abageni zikabarinda kugugarwa mu nda. Hambere wazisangaga henshi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ariko ubu ntizigikunda kuboneka.

Impombo ni ikiribwa cyongera inkari, kigafasha no kugabanya umubyibuho. Zifasha cyane abagore barengeje imyaka mirongo ine 40 bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije kugabanya ibiro.

Umujandiko w'ibibabi by'impombo uvura ubwangati ndetse ukavura n'ububabare bwo mu nda.

Naho utujumba tw'impombo tuvura indwara ya gapfura na asima kuko duhashya ivata n'ururenda bizibiranya umuhogo.

Akanyabubasha kitwa Forisikorini kaba mu mpombo kavura umuvuduko udahagije w'amaraso kandi kagatuma ibinure bitonona umubiri ahubwo bigakomeza imihore kakanatera umutima gutera neza.

Source:........